Ibibazo by’Iperereza Bigenewe Abanyeshuri Biga muri GRPS & Imiryango yabo ku Birebana no Kwiga mu Buryo bw’Iyakure
Ishuri rya  Grand Rapids Public Schools (GRPS) ririmo rirakora imyiteguro yo gushyiraho uburyo bwo kwiga bw’ iyakure bushobora kuzakenerwa mu minsi iri imbere. Twamenye ko ibiro bya Guverineri Gretchen Whitmer birimo bitegura ibwiriza twiteze ko rizasobanura kurushaho uburyo bwo kwiga bw’iyakure, kandi batugiriye inama yo kuba twitegura gutanga impamyabumenyi zimwe na zimwe zihabwa abize bifashishije iyakure. Iri perereza rigamije kudufasha kwemeza aho urugero rw’ikoranabuhanga rugeze n’ubushobozi bwo kugera kuri enterinete magingo aya abanyeshuri bacu n’imiryango yabo babasha kubona imuhira. Aya makuru azafasha ifasi y’amashuri n’abarimu gushyiraho gahunda ifatika yo kwigisha abanyeshuri banyu hifashishijwe uburyo bw’iyakure. Nyamuneka itonde ufate igihe maze usubize ibibazo bikurikira by’iri perereza ariko wabanje gutekereza. Ibisubizo byawe n’ingirakamaro mu kudufasha kwemeza neza intambwe zizakurikira dufatiye kuri iri subikwa ry’amashuri ritigeze ribaho mbere ry’ubu buryo bwo kwigisha bukoreshwa kuva kera bitewe n’iki gihe cy’amage twatewe na COVID-19. Murakoze.
Sign in to Google to save your progress. Learn more
1. Izina Ribanza ry’Umubyeyi/Umurezi *
2. Izina Riheruka ry’Umubyeyi/Umurezi *
3.  Hari abanyeshuri bangahe biga muri GRPS mu rugo rwawe? *
4. Nyamuneka andika ku rutonde Izina rya Mbere n’Izina Riheruka rya buri munyeshuri wa GRPS uba mu rugo rwawe. (Urugero John Smith, Rachael Smith, Jose Garcia) *
5. Ni mu wuhe mwaka w’amashuri umunyeshuri wawe wiga muri GRPS agezemwo? (Hitamo aho bihura) *
Required
6. Ni mu yihe nyubako y’ishuri rya GRPS school umunyeshuri wawe yigiramo?(Hitamo aho bihura) *
Required
7. Mbese mu rugo ufite enterinete ifite rezo idacikagurika? *
8. Waba ufite telefoni ngendanwa igezweho ishobora gukoreshwa nk’igikoresho gitanga wireless hotspot, ku buryo ibindi bikoresho, tuvuge nka mudasobwa cyangwa taburete bishobora kwihuza kuri enterinete yayo? (Uburyo bwa wireless hotspot butuma ibindi bikoresho byihuza kuri enterinete binyuze kuri terefoni ngendanwa) *
9. Mbese ugira mudasobwa cyangwa taburete mu rugo yabafasha wowe n’umunyeshuri wawe mukaba mwayikoreraho mukinjira kuri enterinete? *
10.  Niba washubije YEGO ku kibazo cya #9, ni mudasobwa cyangwa taburete zingahe mufite mu rugo? (Hitamo NTIBIHURA niba washubije OYA ku kibazo cya #9) *
11. Nyamuneka baza ibibazo cyangwa utange ibitekerezo by’inyongera byafasha mu guha amakuru GRPS mu gihe turimo dutekereza ku buryo bwo kwiga hifashishijwe iyakure.
Tubashimiye igihe cyanyu mwigomwe n’agaciro mwaduhaye mu gusubiza ibibazo by’iri perereza.  Ibisubizo byawe n’ingirakamaro mu kudufasha kwemeza neza intambwe zizakurikira dufatiye kuri iri subikwa ry’amashuri ritigeze ribaho mbere ry’ubu buryo bwo kwigisha bukoreshwa kuva kera bitewe n’iki gihe cy’amage twatewe na COVID-19.  Niba hari ibindi bibazo mufite mwifuza gusobanuza cyangwa ukeneye amakuru nyamuneka hamagara kuri nomero  (616) 301-1111 cyangwa wohereze ubutumwa kuri imeri ya Academics@grps.org.
Submit
Clear form
Never submit passwords through Google Forms.
This form was created inside of Grand Rapids Public Schools. Report Abuse