Nyuma y’uko CDC yemeje ko abana bafite hagati y’imyaka 5 na 11 y’ubukure bakingirwa COVID-19, biteganyijwe ko amabwirirza yo kwambara agapfukamunwa ku biga mu mashuri abanziriza ay’incuke kugeza mu mwaka wa 6 atangwa n’Urwego Rushinzwe Ubuzima mu Ntara ya Kent azarangira mu minsi 60. Ibi ni biba, turateganya ko urwego rushinzwe ubuzima rushobora kuzashishikariza abantu kwambara agapfukamunwa, ariko atari itegeko.
Hashingiwe kuri aya makuru, GRPS irashaka gukusanya ibitekerezo by’abanyeshuri, iby’ababyeyi cyangwa abishingizi b’abanyeshuri ba GRPS, ndetse n’iby’abakozi ba GRPS kugira ngo hasuzumwe niba twakomeza cyangwa twahagarika gukurikiza amabwiriza yo kwambara agapfukamunwa ku biga mu mashuri y’incuke kugeza ku biga mu mwaka wa 12. Turagusaba gufata iminota 2 ugasubiza ibi bibazo by’ubushakashatsi: Ibisubizo byose ntibigaragaza umwirondoro wawe.