Ubushakashatsi ku Ngendo Rusange mu Mujyi wa Kigali
Ibigo bya Rebel Group na Grütter Consulting birimo gutegura "Iyemezwa ry'umushinga wa bisi zikoresha amashanyarazi muri Kigali" watewe inkunga n'Ikigo Mpuzamahanga k'Imari cya Banki y'Isi. Intego nyamukuru y'ubu bushakashatsi ni ukugaragaza ibikenewe by'ibanze mu gushyira mu bikorwa umushinga wa bisi zikoresha amashanyarazi muri Kigali. Nka kimwe mu bigize ubushakashatsi, itsinda rigamije kumenya ibitekerezo by'abakoresha serivisi z'ingendo rusange mu Mujyi wa Kigali ndetse n’abatayikoresha, by'umwihariko ibijyanye n'urwego rwa serivisi z'ingendo bahabwa n'ingaruka zigira ku buzima bwa buri munsi bw'abaturange. Ibizava muri ubu bushakashatsi bizifashishwa mu itegurwa ry'inama zizatangwa mu ikorwa rya bisi zikoresha amashanyarazi zigenewe abatuye mu Mujyi wa Kigali. Turakwizeza ko ibisubizo by'abasubiza bizagirwa ibanga kandi ko nta na hamwe uzasabwa umwirondoro wawe bwite kuri uru rutonde rw'ibibazo. Ubu bushakashatsi bukorwa mu gihe kingana n'iminota 15.

Tugushimiye cyane umwanya wawe wo kuzuza uru rutonde rw'ibibazo. Ibisubizo byawe ni ingenzi mu kugera ku nama ziboneye. Murakoze!

Next
Clear form
Never submit passwords through Google Forms.
This content is neither created nor endorsed by Google. Report Abuse - Terms of Service - Privacy Policy